AMAKURU

UKWEZI
pax

COVID19 : Amabwiriza mashya agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo

COVID19 : Amabwiriza mashya agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo
26-06-2020 saa 18:46' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 6369 | Ibitekerezo 1

Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yatangaje ko ibikorwa by’imikino imwe n’imwe byari byarafunguwe aribyo birakomeza gufungura ariko ababikora bakibuka gukurikiza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19 giterwa na Coronavirus.

Ku wa 15 Werurwe 2020 nibwo ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Ku wa 4 Kamena Minisiteri ya Siporo yatangaje ko guhera ku wa 8 Kamena, imikino ikorwa abantu bategeranye irimo uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) n’imikino ngororamubiri ishobora gusubukurwa ariko hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda.

Kuri uyu Gatanu, Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa byari byakomorewe aribyo birakomeza gukomorerwa ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Minisiteri ya Siporo yatangaje kandi ko ahakorerwa siporo hose hazakomeza gufungwa keretse ahakirerwa siporo zemewe.

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Hagati aho Stade Amahoro izakomeza gufungura ku muzenguruko wayo, ku bakora siporo y’umuntu ku giti cye kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba.”

Abakora siporo basabwe kwambara agapfukamunwa n’amazuru mbere na nyuma y’imyitozo, kwitwaza imiti isukura intoki mu gihe gukora siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa ndetse no kwitwararika bubahiriza guhana intera ya metero n’igice hagati y’abari gukora siporo ngororamubiri. Itangazo rya Minisiteri ya Siporo rigena amabwiriza agenga isubukurwa ry’ibikorwa bya siporo n’imikino


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
anelka Kuya 3-07-2020

uyu mu ministre ni mweiza pe. aba miss bamurusha amanota ni bake

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...