konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Burundi bwaciwe 10 000$ kubera umukino watumye bwandika amateka

U Burundi bwaciwe 10 000$ kubera umukino watumye bwandika amateka
3-04-2019 saa 10:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3180 | Ibitekerezo

Umukuru wa FFB, Ndikuriyo Reverien, avuga ko abarenze ku mategeko ari bo bazariha ayo mande}

Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afrika, CAF, ryaciye amande ishirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Burundi FFB, kubera umukino w’u Burundi na Gabon ryerekanye rutabyemerewe.

Mu nyandiko yo ku wa 31 z’ukwa gatatu 2019, yashizwe ku rubuga Facebook rw’umukuru wa FFB, Ndikuriyo Reverien, ishirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa, CAF, rivuga ko FFB itubahirije amasezerano.

Iyo nyandiko ivuga ko ikosa ryabaye ari uko radiyo na television y’igihugu cy’u Burundi, RTNB, byatambukije umukino wa Gabon n’ u Burundi bitafite uruhushya.
Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko kuri izo mpamvu, igihano gitanzwe n’ ishyirahamwe CAF ishami rishinzwe imyitwarire ari amande y’amafaranga ibihumbi cumi by’amadolari ya Amerika( arenga 8 500 000 mu mafaranga y’ u Rwanda).

CAF kandi isaba ko ubutaha amategeko yayo yozubahirizwa uko ari.

Abicishije kandi ku rubuga rwe rwa Facebook mu butumwa buherekeje iyo nyandiko umukuru wa FFB, Ndikuriyo Reverien avugako bari bamenyesheje abantu bose ko bibujijwe gufata amashusho no kwerekana umukino wahuje u Burundi na Gabon, keretse television Canal + na Supersport.

Uyu muyobozi wakomeje agira ati “Kubera iyo mpamvu dusabye ababishinzwe kugira amatohoza ku bijanye n’ uburyo RTNB yerekanye uwo rukino”.
Ngo abazoba babifitemo uruhare bose ni bo bazariha ayo mande FFB yaciwe na CAF.

Uwo mukino wabereye ku kibuga cy’umupira w’amaguru Umuganwa Rudoviko Rwagasore i Bujumbura, warangiye u Burundi bunganije na Gabon, buhita buronka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika, bwa mbere mu mateka yabwo.

BBC


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...