AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amavubi ari muri Cameroon yagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame

Amavubi ari muri Cameroon yagejejweho ubutumwa bwa Perezida Kagame
22-01-2021 saa 14:25' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 4392 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mutarama 2021, Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yaganiriye n’ikipe y’Igihugu Amavubi iri muri Cameroon, ayigezaho ubutumwa bwa Perezida Kagame Paul wabifurije intsinzi mu mukino bagiye guhuramo na Maroc mu irushanwa rya CHAN 2020.

Minisitiri Munyangaju yahaye Amavubi ubutumwa bwa Perezida Kagame mbere y’uko iyi kipe y’Igihugu ihura na Maroc mu mukino uba ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu.

Ni mu kiganiro Aurore Mimosa Munyangaju yagiranye n’abakinnyi ndetse n’abatoza n’abayobozi b’Amavubi hifashishijwe Ikoranabuhanga ry’iya kure.

Minisiteri ya Siporo yatangaje iby’iki kiganiro Minisitiri Munyangaju yagiranye n’Amavubi, yagize iti “Minisitiri Aurore Mimosa amaze kugirana ikiganiro na Amavubi ayigezaho ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifuriza intsinzi ku rugamba bariho baharanira ishema ry’Abanyarwanda. Yabifurije intsinzi mu mukino wa none.”

Minisitiri Munyangaju na we yavuze ko abasore b’ikipe y’Igihugu biteguye neza uyu mukino bagiye guhuramo n’ikipe ya Maroc.

Yagize ati “Bishimiye ubutumwa bwa Nyakubahwa President wa Repubulika Paul Kagame yaboherereje n’inama nziza yabagiriye biteguye kuzikurikiza.”

Ikipe y’Igihugu igiye guhura na Maroc mu mukino wa kabiri ifite inota rimwe yakuye mu mukino wa mbere yakinnye n’iya Uganda ukarangira banganya 0-0.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Shyaka emmy Kuya 22-01-2021

Twishimiye inama nziza perezida paul kagame yagiriye abakinnyi bigihugu cyacu murakoze

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA