konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amavubi U20 anganyije na Zambia ahita asezererwa mu marushanwa

Amavubi U20 anganyije na Zambia ahita asezererwa mu marushanwa
19-05-2018 saa 21:08' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 1206 | Ibitekerezo

Ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 isezerewe na Zambia mu irushanwa ryo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 ku kinyuranyo cy’ibitego 2 .

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, nibwo amakipe yombi yakinaga umukino wo kwishyura waberaga muri Zambia, ukaba waje kurangira amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda, Amavubi n’ubwo bakiniraga hanze bagerageje kwihagararaho mu gice cya mbere kirangira banganya ubusa ku busa.

Igice cya kabiri kigitangira Zambia yaje kubona igitego ku munota wa 52 igitego cyatsinzwe na Mwiya Malumo ,bidatinze Amavubi yaje kwishyura icyo gitego ku munota wa 64 igitego cyatsinzwe na Guelette Samuel Leopord Marie.umukinnyi wa Amavubi usanzwe akina mu Bubiligi ,

Umukino wakomeje Zambia ibona na Penalite ariko umuzamu wa Amavubi ayikuramo umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe ,Amavubi arasezerwa ,kuko umukino ubanza Zambia yatsinze Amavubi I Kigali ibitego 2 ku busa ,biba bibaye ibitego 3 kuri 1 .


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...