AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Rucagu Boniface

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye Rucagu Boniface
20-02-2017 saa 10:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 96961 | Ibitekerezo

Nyakubahwa Rucagu Boniface, nk’umuyobozi w’Itorero ry’igihugu ngushimiye cyane uruhare ugira mu gutoza Abanyarwanda indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ariko kandi ndifuza no kukugezaho agahinda kanjye nterwa n’icyuho nabonye mu kazi mushinzwe, nkabona hari ibyiza muhata igice kimwe cy’abanyarwanda abandi bakabura ayo mahirwe.

Mu by’ukuri mutoza w’Intore, njyewe nagize amahirwe yo kwigishwa kenshi mu itorero ry’igihugu ariko mbona naribye amahirwe y’abandi banyarwanda benshi kandi iyo babona ayo mahirwe nkanjye byari kurushaho kuba inyungu ku gihugu cyacu. Mu myaka ishize, narangije amashuri yisumbuye mbere yo kujya muri Kaminuza nca i Nkumba mpabwa amasomo meza mbese nishimira nanjye kuba intore, kandi byaramfashije cyane.

Nyuma ndangije kwiga Kaminuza nagiye mu kazi, hashize iminsi micye nsubira mu Itorero ndigishwa hamwe n’abandi dukora bimwe, na nyuma y’amezi abiri nsubirayo hamwe n’abayobozi bagenzi banjye kuko nagiriwe icyizere mba umwe mu bayobozi bafasha abaturage mu nzego z’ibanze. Nabonye akamaro kujya mu Itorero bigira, mbabazwa n’uko hari abantu bigoye cyane ko bazajya mu itorero kandi mbona hari impamvu nyinshi bakwiye kurijyamo kurusha n’abandi, nyamara hari abasubirayo kenshi bitewe n’ibyiciro by’imirimo cyangwa imiryango baba barimo.

Nyakubahwa muyobozi w’Itorero ry’Igihugu, muribuka ko abantu benshi mu mashuri bigishwa ibijyanye n’indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, ariko abize usanga ari nabo akenshi batozwa inshuro zirenze imwe mu Itorero nyamara hari abanyonzi, abamotari, abakarani baterura imizigo, abakanishi, abakozi bo mu ngo, abazunguzayi, abahinzi n’abandi ba rubanda rugufi usanga baba badasobanukiwe amateka y’u Rwanda n’indagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda, kandi abo bantu ni n’umubare munini cyane w’Abanyarwanda.

Nyakubahwa mutoza w’Intore, niba abarimu muzi neza ko bahuguwe kenshi mu Itorero kandi bakaba basanzwe banigisha abana b’u Rwanda ibijyanye na kirazira na za ndangagaciro zitubereye, kuki bahora bajyayo kenshi kandi muzi abaturage batigeze babona ayo mahirwe na rimwe, batanazi na kimwe ku mateka y’igihugu na kirazira z’umuco nyarwanda ? Nonese ba bana bacu ko barerwa n’abakozi bo mu rugo batigeze batozwa ubutore, mwumva uburere batanga buzamera bute ?

Naritegereje, nsanga imwe mu myitwarire itari myiza n’ibyaha bikorwa hirya no hino mu gihugu, bishobora kugabanuka cyane, muramutse mushyize imbaraga mu gutoza abantu cyane cyane batigeze babasha kujijuka kandi usanga bakora akazi gatuma bahura kenshi n’umubare munini w’abantu, kuburyo imico n’imyitwarire yabo byagakwiye kuba bimeze neza bityo tukarushaho gutera imbere twese muri rusange.

Ubujura, ubusinzi, gukoresha ibiyobyabwenge, uburaya, kurwana no kwicana n’ibindi bigayitse bidakwiye mu muco wacu, mubona bitagabanuka cyane mwibutse ko n’abakunze kubikora cyane bakwiye kuba aba mbere batozwa mu Itorero ry’Igihugu ?

Nizeye ko ibijyanye no gutoza abanyarwanda ngo babe intore zibereye u Rwanda mubyumva vuba kundusha, ninayo mpamvu iyi baruwa mbagejejeho mfite icyizere ko izasubizwa vuba bidatinze nkabona mushyira mu bikorwa icyifuzo cyanjye. Ndabashimiye !


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA