AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rev. Past Nzabonimpa Canisius uri mu bafite izina rikomeye muri ADEPR yitabye Imana bitunguranye

Rev. Past Nzabonimpa Canisius uri mu bafite izina rikomeye muri ADEPR yitabye Imana bitunguranye
24-01-2022 saa 09:46' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2420 | Ibitekerezo

Abo mu Itorero rya ADEPR bari mu kababaro ko kubura umwe mu bashumba bo muri iri torero, Rev. Past Nzabonimpa Canisius wari uri mu kiruhuko cy’izabukuru, witabye Imana mu buryo butunguranye.

Umwe mu bana be witwa Iyoyavuze Sifa yatangaje ko umubyeyi wabo yaguye mu rugendo rw’ivugabutumwa ngo yavuye mu rugo atarwaye batungurwa no kumva ko yitabye Imana.

Yagize ati “Mu rugo ni i Gihundwe, Papa yatabarutse, yaguye mu ivugabutumwa i Gisenyi, yagiye agiye kubwiriza, yavuye mu rugo ari muzima.”

Yakomeje avuga ko aho yari yaraye hari abapasiteri bagenzi be, ati “Mu cyumba yari yarayemo barakinguye biranga, bahamagaye RIB basanga umugeni yitahiye.”

Uyu mwana wa Rev. Past Nzabonimpa avuga ko hari amagambo batazibagirwa yakundaga kubabwira nk’abana be.

Ati “Bana banjye mwakira mwakena ntimuzabure kubaha Imana yanjye ntawundi murage mfite nzabaha uretse kuyubaha.”

Rev Past Nzabonimpa yaboneye izuba mu Karere ka Nyamasheke mu 1957. Yashakanye na Mukarugina Stephanie, babyarana abana 10 barimo Bikorimana Emmanuel uzwi nka Bikem mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana na Sengurebe Joël nyiri Iyobokamana TV.

Uyu mushumba yari amaze igihe ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu Itorero rya ADEPR i Gihundwe. Yabaye Umuyobozi wa Paruwase zitandukanye muri ADEPR zirimo iya Ntura, Bigutu, Rwahi na Gihundwe mu Karere ka Rusizi mu rwahoze ari Ururembo rw’Iburengerazuba.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA