Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga imikoreshereze y’insengero muri ibi bihe byo kwirinda COVID-19, yemerera abana bose kwitabira amateraniro ariko bakaba baherekejwe n’abantu bakuru.
Aya mabwiriza yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, asimbuye ayaherukaga yari yashyizweho tariki 02 Mata 2021.
Aya mabwiriza mashya ateganya ko insengero zemerewe gukora ari izasanzwe zibifitiye uburenganzira zujuje ibisabwa.
Avuga kandi ko izo nsengero zitagomba kwakira abantu barengeje 50% by’ubushobozi bw’aho bateraniye.
Ingingo ya gatatu y’aya mabwiriza igira iti “Abana bose bemewe kujya gusenga baherekejwe n’ababyeyi cyangwa undi muntu mukuru.”
Ubusanzwe abana bato bakunze kubuzwa kujyanwa mu materaniro cyangwa ahandi hose hahurira abantu ubwo amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yari agikomeye.
Itangazo ry’aya mabwiriza ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, ryibutsa ko amadirishya n’inzugi by’ahantu hasengerwa bigomba gufungurwa mu rwego rwo kugabanya amahirwe yo kwanduzanya COVID-19.
UKWEZI.RW