AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

MINEDUC niyo irishyura amatike yo gucyura abanyeshuri

MINEDUC niyo irishyura amatike yo gucyura abanyeshuri
15-03-2020 saa 12:20' | By Twagirayezu Vincent | Yasomwe n'abantu 2398 | Ibitekerezo

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangarije ko ku butaka bw’u Rwanda habonetse umurwayi wa Coronavirus, iyi minisiteri yahise inatangaza ko amashuri yose yaba ibigo by’amashuri yigenga n’ibya Leta byose bigomba gucyura abanyeshuri mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda kwanduzanya Coronavirus.

Mu masaha make yakurikiyeho Minisiteri y’Uburezi yahise itangaza ko abanyeshuri bose biga bacumbikirwa mu bigo baratangira gutaha kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020 kandi amafaranga y’ingendo zabo ikaba ariyo izishyura nk’uko bigaragara mu itangazo ryayo yashyize hanze mu ijoro ryakeye.

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko none kuwa 15 Werurwe harataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali naho ejo tariki ya 16 Werurwe 2020 hakazataha abanyeshuri bose biga ku bigo byo Ntara y’Amajyaruguru, Iburasirazuba n’iy’Iburengerazuba.

MINEDUC kandi yavuze ko abanyeshuri bagera mu rurere twabo bagombye kunyura mu Mujyi wa Kigali barafashwa kubona imodoka zibageza mu turere twabo.

MINEDUC kandi irasaba abayobozi bashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge ndetse, abayobozi bitwara abagenzi n’inzego z’umutekano kuza gukurikirana iyubahirizwa ry’iyi gahunda yo gutaha kw’abanyeshuri cyane cyane kwimakaza isuku nk’uko byatanzwe mu mabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA