AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umusore w’umwirabura w’imyaka 35 yasezeranye n’umucyecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70

Umusore w’umwirabura w’imyaka 35 yasezeranye n’umucyecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70
26-11-2021 saa 12:14' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4941 | Ibitekerezo

Urukundo rujya aho rushaka, urukundo ni impumyi,…ni amwe mu magambo akunda gukoreshwa mu gusobanura urukundo ko rutagira umupaka ko aho rushaka rwahakwerecyeza. Ibi kandi byashimangiwe n’Umusore w’imyaka 35 y’amavuko w’umwirabura wasezeranye kubana n’umucyecuru w’umuzungukazi w’imyaka 70.

Uyu musore witwa Bernard Musyoki w’Umunya-Kenya yagaragaje akanyamuneza atewe no kuba we n’umucyecuru Deborag Jan Spicer ukomoka muri America bateye intambwe mu rukundo rwabo.

Bernard Musyoki avuga ko uriya mucherie we w’imyaka 75 bamenyaniye kuri Facebook ubundi akamusaba urukundo undi akarumwemerera.

Ati “Nari namusabye ko twakwibanira nk’umugore n’umugabo none yarabyemeye. Ubu ni ibyishimo bisendereye.”

Bernard Musyoki wagombaga kujya muri America muri 2018 ariko aza kurogowa no kwimwa Visa kuko nta mpamvu ifatika yaragazaga yari itumye ajya muri America.

Uriya mucyecuru wihebeye uyu musore abyaye, we yiyemeje kuza kwirebera umukunzi we, yurira rutemikirere yerecyeza muri Kenya baza guhita berecyeza mu gace kitwa Kitui aho umukunzi we atuye.

Ubu bamaze no gusezerana kandi urukundo rwabo ruracyari pata na rugi, buri wese mu rugo aba yita undi honey, babe n’utundi tuzina tw’abakundana.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA