AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bahengereye abanyeshuri b’abakobwa basinziriye bajya kubasambanya ijoro ryose

Bahengereye abanyeshuri b’abakobwa basinziriye bajya kubasambanya ijoro ryose
1er-12-2021 saa 13:43' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9390 | Ibitekerezo

Itsinda ry’abahungu bahengereye abanyeshuri b’abakobwa bo mu ishuri riherereye i Bédiala muri Daloa muri Côte d’Ivoire, bajya kubasambanya ijoro ryose banabiba ibikoresho.

Bivugwa ko aba bakobwa bahohotewe n’iri tsinda ry’abasore mu ijoro ryo ku ya 21 kugeza ku ya 22 Ugushyingo 2021, mu mujyi wa Bédiala muri Daloa.

Urubyiruko rw’abasore batanu rwinjiye mu nyubako y’abakobwa bato basinziriye, babafata ku ngufu ndetse ngo bai babanje kwiba telefone ngendanwa n’amafaranga y’abo bakobwa

Aba bakobwa bavugije induru bafashwa na bagenzi babo bituma aba bagizi ba nabi bahimba imitwe yo kubakangiza intwaro ko bibakomeza gusakuza babakata imihogo.

Ntibagarukiye ku biba gusa kuko aba basore banabasambanyije ku ngufu,nyuma yo kubafatiraho izi ntwaro bakategeka kwambara ubusa. Nubwo aba bakobwa bakiri bato bari babyanze, byarangiye basambanyijwe.

Aba bagizi ba nabi bahise bahunga nyuma yo gupakira ibyo bibye no gusambanya aba bakobwa 5.Aba banyeshuri bahise bajya kurega kuri sitasiyo ya gendarmerie ya Bédiala.

Aba bakobwa mu nzira bagaruka bavuye kuri polisi,ngo bahuye n’umwe mu babashe ku ngufu, wahise afatwa n’inzego z’umutekano. Uyu yemeye ukuri anagaragaza abandi 2 bakoranye ayo mahano nabo basanzwe ari abanyeshuri.

Nk’uko amakuru abitangaza, bazagezwa imbere y’ubutabera mu rukiko rwa Daloa, mu gihe hagitegerejwe gufatwa abandi babiri. Imanza zo gufata ku ngufu zikomeje kuba nyinshi cyane muri Côte d’Ivoire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA