AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rayon yanyomoje ibyo kwirukana ba Youssef bavugwaho imyitwarire idahwitse

Rayon yanyomoje ibyo kwirukana ba Youssef bavugwaho imyitwarire idahwitse
14-01-2022 saa 15:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 732 | Ibitekerezo 1

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza yavuze ko amakuru yiriwe avugwa ko abakinnyi babiri ari Youssef na Ayoub, birukanywe atari impamo ahubwo ko barwaye.

Yagize ati “Ayo makuru ntabwo ari yo, sinzi n’aho yavuye. Nta nama yigeze iterana yiga ku bakinnyi kuko ntiwatumiza inama yiga ku muntu umwe cyangwa babiri."

Abajijwe ku makuru ari mu ikipe ndetse n’uko biteguye umukino, Nkurunziza yatangaje ko Musanze FC bazahura ari ikipe biteguye neza.

Ati “Musanze FC tuyiteguye neza, ubu abakinnyi bose bari hamwe, biteguye kuzakina ku munsi wejo, uyu munsi bakoze imyitozo mu gitondo ndetse na nimugoroba barakora indi ubu igisigaye ni mu kibuga."

Ku bakinnyi batazagaragara mu kibuga, Nkurunziza yatangaje ko Youssef ari mu bakinnyi batazaboneka.

Ati" dufite abakinnyi barwaye barimo Mitima Isaac, Sam, Ayoub, ndetse na Youssef, biteganyijwe ko batazagaragara kuri uyu mukino."

Youssef na Ayoub bose bageze muri Rayon Sports nk’intizanyo ya Raja Cassablanca, ariko kugera ubu Youssef ni umwe mu bakinnyi bagaragaza itandukaniro muri Rayon Sports ndetse no muri shampiyona y’u Rwanda kugeza ubu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
BAVUGA SILAS Kuya 16-01-2022

NKURUNZIZA Jean Paul ati iki ? Ubanza utazi ibibera muri Club niko abavugizi baza Teams zacu bameze ntibazi ibibera mu ma Teams bavugira .Ubu se noneho uravuga iki ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA