AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

FERWAFA yahaye ikaze SG mushya wasimbuye Uwayezu wasezeye

FERWAFA yahaye ikaze SG mushya wasimbuye Uwayezu wasezeye
6-01-2022 saa 14:29' | By Editor | Yasomwe n'abantu 697 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA bwahaye ikaze Umunyamabanga Mukuru mushya, Muhire Henry Brulart wasimbuye Uwayezu Francois Regis uherutse gusezera ku mpamvu ze bwite.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikaze uyu Munyamabanga Mukuru mushya.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, bugaruka ku buzobere bw’uyu Muhire Henry Brulart ko afite uburambe bw’imyaka 10 akora mu bijyanye na Siporo byanatumye akuramo ubumenyi buhagije.

Muhire Henry Brulart asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri n’icya gatatu mu bijyanye n’Ubugeni n’ubumenyi bwa muntu yakuye muri Kaminuza ya Annamalai mu Buhindi.

Muhire Henry yamenyekanye cyane kuri Radio Flash mu kiganiro cy’imikino icyo gihe iyi Radiyo yari mu zikunzwe cyane.

Muhire yakoranaga ikiganiro na Theo Barasa ubu we ni Umuyobozi kuri iyi Radio n’ubundi.

Nyuma yaho Muhire yaje kujya kwiga mu Buhinde ntiyongera kugaruka mu Itangazamakuru kuko yahise ajya mu bucuruzi afatanya no gukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA