AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umudepite wa FPR-Inkotanyi yeguye ku cyiswe ’Impamvu ze bwite’

Umudepite  wa FPR-Inkotanyi yeguye ku cyiswe ’Impamvu ze bwite’
21-11-2022 saa 10:12' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 728 | Ibitekerezo

Habiyaremye Jean Pierre Celestin wari Umudepite mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda yeguye, ku mpamvu avuga ko ari bwite.

Yeguye nyuma ya Depite Mbonimana Gamariel wavuye mu mwanya nk’uwo mu cyumweru gishize, nyuma yo gufatwa inshuro nyinshi atwaye imodoka yanyoye inzoga.

Habiyaremye ariko yeguye mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho amugaragaza asa n’utumvikana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

Ati "Ayo mashusho ni ayo muri 2021 mu kwezi kwa gatatu, iyaba bifitanye isano mba nareguye icyo gihe. Urumva hashize umwaka n’amezi icyenda. Rero neguye ku mpamvu zanjye bwite, hari igihe wisuzuma ukabona ko ari ngombwa y’uko wakwegura."

Uyu mudepite akomoka mu muryango FPR-Inkotanyi.

Mu bindi bihe kandi hari n’ahavuzwe ko yaba yaragiranye ibibazo n’abari abayobozi mu Karere ka Burera, ku buryo baba baragize uruhare mu kumushyira hanze hakoreshejwe amashusho n’ubwo yaba amaze igihe.

Yavuze ko muri Burera yahakoreye aba mu ama njyanama y’Akarere, ayibereye visi perezida.

Yakomeje ati "Ibibazo byaje kuvuka, abayobozi bitwaraga nabi bijyanye n’imicungure y’ibya rubanda, icyo gihe kuko nari nk’umuntu ushinzwe kubaza inshingano, nagombaga kubibababaza. Ariko icyo gihe byarakozwe birarangira, abanyamakosa barabihanirwa, ubwo rero njye sinzi ababa bashaka kubihuza n’iri yegura ryanjye, kereka niba bo baba babifitiye amakuru."

"Icyo gihe nari nshinzwe uko abantu babazwa inshingano, abacunze nabi bareguzwa, abandi barafungwa, nk’umuntu wari ubishinzwe,urumva nagombaga kuba ijisho rya rubanda."

Avuga ko buri muntu yegura ku mpamvu ze, ku buryo nta wamuhatiye kwegura.

Ati "Nta wanshyize ku gitutu rwose."

Habiyaremye Jean Pierre Celestin w’imyaka 38 afite impamyabumeyi mu bumenyi bw’isi bujyanye n’igenamigambi ry’imijyi. Akomoka mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera.

Mbere yo kuba umudepite yari Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Burera, kuva mu Ugushyingo 2017 kugeza muri Nzeri 2018.

Kuva ku wa 1 Ukwakira 2010 kugeza ku wa 18 Nzeri 2018, yari ahsinzwe ibijyanye n’amakuru y’ubutaka (GIS Professional) mu Kigo gishinzwe Imikoreshereze n’Imicungire y’Ubutaka mu Rwanda.

Ni iki gitahiwe nyuma yo kwegura kwa Habiyaremye ?

Itegeko ngenga rigenga amatora ryo mu 2018 riteganya ko iyo Umudepite avuye mu murimo we, asimburwa hakurikijwe uko abakandida bakurikirana ku ilisiti y’umutwe wa politiki.

Umwanya we uhabwa umuntu ukurikiyeho ku ilisiti yatoreweho, akarangiza igihe cya manda gisigaye iyo kirengeje umwaka umwe.

Abadepite bariho ubu batangiye manda y’imyaka itanu ku wa 19 Nzeri 2018 kuko ari bwo barahiye, bivuze ko igihe gisigaye ngo irangire kitagera ku mwaka, bityo uyu mudepite ntashobora gusimburwa.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA