AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RURA yasabye abajya kugira Gaz bagahendwa kuyitungira agatoki

RURA yasabye abajya kugira Gaz bagahendwa kuyitungira agatoki
6-01-2022 saa 13:41' | By Editor | Yasomwe n'abantu 867 | Ibitekerezo 1

Nyuma y’uko hakomeje kuvugwa ko ibiciro bya Gaz bikiri hejuru ugereranyije n’ibiherutse gutangazwa n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, uru rwego rwasabye abajya kugura Gaz ntibabahere ku giciro cyashyizweho, kurumenyesha.

Tariki 14 Ukuboza 2021, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA rwatangaje ko igiciro cya Gaz yo gutekesha ari 1 260 Frw ku kilo mu Gihugu hose.

Nyuma y’uko RURA itangaje ibi biciro bishya bikanatangira kubahirizwa, hakomeje kumvikana bamwe mu baturage bavuga ko bakomeje guhendwa kuri Gaz, bagasaba inzego gukora igenzura ku iyubahirizwa ry’ibiciro byashyizweho na RURA.

Kuri uyu wa Kane tariki 06 Mutarama 2022, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA rwibukije abacuruzi ba Gaz kubahiriza ibiciro byashyizweho.

Ubutumwa bwashyizwe kuri Twitter, RURA yashyizeho nimero za telephone zitishyurwa zajya zifashishwa n’abaturage bahenzwe kuri Gaz.

Ubu butumwa bugira buti “RURA ikomeje ibikorwa by’ubugenzuzi mu rwego rwo kureba ko ibiciro byubahirizwa.”

Ubwo hatangazwaga ibiciro bishya bya Gaz, Umuyobozi wa RURA, Dr Ernest Nsabimana yatangaje ko ibiciro bya Gaz bizajya bitangazwa buri kwezi.

U Rwanda ruracyafite ikibazo mu kubika Gaz ikomeje kuyobokwa na benshi mu kuyitekesha kuko ububiko buhari kugeza ubu bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
ndasetse Kuya 7-01-2022

RURA. aca boga, reba aho hafi yawe kuri SP ibiciro uko bimeze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA