AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Perezida Kagame ari muri Mozambique

Perezida Kagame ari muri Mozambique
28-10-2022 saa 12:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1358 | Ibitekerezo

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida, Filipe Nyusi.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo Perezida Paul Kagame yagiye muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

I Maputo, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro bya babiri, tête-à-tête na Perezida Filipe Nyusi, nyuma abahagarariye buri gihugu baganira ku bijyanye n’imikoranire.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame arakirwa ku meza amwe na Perezida Filipe Nyusi, basangire ifunguro ryo ku manywa.

U Rwanda na Mozambique umubano wabyo umeze neza.

Kuva muri Nyakanga, 2021, umutwe w’ingo zidasanzwe z’u Rwanda n’abapolisi bari gufatanya n’ingabo za kiriya gihugu guhashya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Izi ngabo kandi zinafatanya n’izo mu bihugu byo muri Africa y’Amajyepfo, (SADC).


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA