Perezida Yoweri Kaguta Museveni na we ari mu nzira yerecyeza i Kigali mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth, akaba aje mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu atahaheruka.
We ubwe abinyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena, Yoweri Museveni, yatangaje ko na we yerecyeje i Kigali.
Mu butumwa bwe yagize ati “Nerekeje muri Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth (CHOGM) iri kubera i Kigali mu Rwanda.”
Ubu butumwa bwa Museveni buherekejwe n’ifoto imugaragaza yurira rutemikirere idasanzwe ya Kajugujugu idatandukanye cyane n’izimenyerewe ku ngabo.