AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyarugenge : Umunya-Korea yahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano akatirwa imyaka 5

Nyarugenge : Umunya-Korea yahamijwe icyaha cy’inyandiko mpimbano akatirwa imyaka 5
21-01-2022 saa 11:01' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1651 | Ibitekerezo

Umugabo witwa Jin Joseph ukomoka muri Korea, yakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.

Muri Werurwe, 2021 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwahamije uriya Munyakoreya icyaha yari akurikiranyweho rumukatira igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya Miliyoni ishatu, runategeka ko agomba guha indishyi z’akababaro uwitwa Kanyandekwe Pascal zingana na Frw 30. 500.000 kuko yamushoye mu manza zitari ngombwa, n’igihembo cya Avoka.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko Rukuru ko ubujurire bwa Jin Joseph butakwakirwa ahubwo hagumaho icyemezo cy’Urukiko rwa mbere.

Uyu mugabo ukomoka muri Koreya y’Epfo utarishimiye imikirize y’urubanza yahise ajuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, agana Urukiko Rukuru.

Uregwa yasomewe atari mu Rukiko

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mutarama, 2022 saa kumi z’umugoroba nibwo Urukiko Rukuru rwatangiye gusoma imyanzuro y’urubanza, ubundi rwagombaga gusomwa saa tanu za mugitondo (11h00 a.m). Rwaje kwimurwa rushyirwa saa munani z’igicamunsi (14h00) nabwo rurimurwa zigeze ruza gusomwa saa kumi (16h00).

Umucamanza yiseguye avuga ko amasaha yo gusoma urubanza rwa Jin Joseph yagiye ahindagurika kubera izindi manza zigera ku 10 zagombaga gusomerwa hamwe n’uru, bituma amasaha ahinduka.

Isomwa ryarwo ryayobowe n’Umucamanza umwe n’umwanditsi w’Urukiko. Mu rukiko Ubushinjacyaha ntabwo bwari buhagarariwe.

Jin Joseph yasomewe atari mu Rukiko kuko n’ubundi baburanye hifashishijwe ikoranabuhanga, gusa mu rukiko harimo Me Emmanuel Muragijimana wamusemuriraga mu gihe cy’urubanza rw’ubujurire nyuma yo kurusoma yahise ajya kumubwira imyanzuro y’urukiko.

Ubwo umucamanza yasomaga uru rubanza yavuze ko Jin Joseph Ubushinjacyaha bwamukurikiranyeho icyaha cyo Gukora no Gukoresha inyandiko mpimbano, icyaha gihanishwa ingingo ya 267 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano.

Umucamanza ati “Ubujurire bwa Jin Joseph urukiko rwabwakiriye kuri bimwe.”

Yavuze ko nyuma yo kumva impande zombi Urukiko rwafashe umwanzuro ko Jin Joseph ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni eshatu (Frw 3,000, 000).

Umucamanza yavuze ko indishyi z’akababaro zigera kuri miliyoni mirongo itatu (Frw 30,000,000) Jin Joseph yari yaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yagombaga guha Kanyandekwe Pascal zo zikuweho, kuko urukiko rwazimuciye ruterekanye inkomoko yazo.

Umucamanza ati “Niyo mpamvu twavuze ko ubujurire bwa Jin Joseph bwakiriwe kuri bimwe.”

Ubwo umucamanza yasomaga icyemezo cy’urukiko ntabwo yigeze avuga ko Jin Joseph ahita atabwa muri yombi kuko mu iburanisha ryabaye ku wa 06 Ukuboza, 2022 Ubushinjacyaha butigeze bubisaba.

Jin Joseph yatangiye gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha muri Mutarama 2019 adafunze kugeza igihe urubanza ruzabera itegeko.

Mu rubanza rwabaye rw’ubujurire, mu intangiriro z’Ukuboza, 2021 Jin Joseph yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype.

Yagaragaye yunganiwe na Me Kabera Johnson kuva yatangira gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) muri 2019.

Jin Joseph ubwo habaga urubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge yaburanishijwe adahari kuko inshuro zose yahamagajwe n’Urukiko ntiyigeze yitaba, ibyo byatumye Umunyamategeko we Me Johnson Kabera adashobora kumwunganira kuko imanza nshinjabyaha nta we uzihagariramo undi, iyo uregwa atabonetse.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA