AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ndayisaba Fabrice na Miss Rwanda Iradukunda Elsa bibutse ibibondo byishwe muri Jenoside

Ndayisaba Fabrice na Miss Rwanda Iradukunda Elsa bibutse ibibondo byishwe muri Jenoside
9-04-2017 saa 18:41' | By Muhizi Olivier | Yasomwe n'abantu 10587 | Ibitekerezo

Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ndayisaba Fabrice Eto’o abinyujije muri NNF (Ndayisaba Fabrice Foundation) afatanyije na Miss Rwanda 2017, Iradukunda Elsa, bakoze urugendo rwo kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi ndetse banasura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Kuri iki Cyumweru tariki 9 Mata 2017 mu masaha y’igitondo ,abana bakiri bato baherekejwe n’ababyeyi babo, baherekejwe na Ndayisaba Fabrice Eto’o hamwe na Miss Iradukunda Elsa, batangiriye urugendo ku Kinamba berekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi. Uru rugendo rwari rugamije kwibuka abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Nyuma y’urugendo basuye urwibutso basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yatwaye ubuzima bw’Abatutsi basaga miliyoni.

Umwe mu bana baba muri NNF twaganiriye, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ubutumwa yumva yatanga ku bandi bana. Yagize ati : ”Twebwe abana ba Foundation Ndayisaba Fabrice no mu izina ry’abana b’u Rwanda muri rusange, turashimira cyane umuryango wa FPR Inkotanyi wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 “. Yakomeje asaba abana bagenzi be kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, anabibutsa ko bagomba gushyigikira ibyiza igihugu cyagezeho ndetse bagakomeza kubisigasira kandi bakirinda ko Jenoside yazongera kubaho ukundi.

Mukandayisenga waje aherekeje umwana we muri iki gikorwa, ni ubwa mbere yari asuye urwibutso rwa jenoside rwa Gisozi. Nawe yatunguwe n’ibyo yabonye n’amaso ye hanyuma aha ubutumwa abanyarwanda agira ati “Ibyo mbonye aha ni indengakamere, ngirango nawe wabyiboneye ibintu byabaye mu Rwanda, ariko reka dushime Imana yatumye hari abasigara kandi dufite n’ubuyobozi bwiza buzadufasha ntibizongere, ngirango niba wakurikiye ubutumwa bwatangiwe hariya wabonye ko abakiri bato benshi bijanditse muri Jenoside, ubu abana bacu turimo kubigisha kuyirwanya ndetse n’ingengabitekerezo yayo, ni yo mpamvu aba bana bari hano kandi na Ndayisaba ndamushimira(arira)..."

Ndayisaba Fabrice Foundation (NFF Rwanda) ni umuryango wigenga utari uwa Leta washinzwe na Ndayisaba Fabrice muri 2006 abifashijwemo n’umunyakameruni ukina umupira w’amaguru, Samuel Eto’o Fils. Uyu muryango wafunguwe ku mugaragaro tariki 1 Nzeri 2009 na Musabeyezu Narcisse wari umugenzuzi Mukuru w’uburezi mu Rwanda muri icyo gihe, ubu ni umu Senateri. NFF Rwanda ubu ikaba ikorera ndetse inabarizwa muri IPRC Kigali iruhande rwa Stade yaho ikaba ariho ikorera ibikorwa byayo byose bya buri munsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA