AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Musanze : Ntibanyuzwe n’icyemezo cyo guhamba imbogo zicanye nyamara bari kuzirya

Musanze : Ntibanyuzwe n’icyemezo cyo guhamba imbogo zicanye nyamara bari kuzirya
13-01-2022 saa 14:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3492 | Ibitekerezo 1

Nyuma y’uko abaturage bo mu Kagari ka Ninda, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze basanze imbogo ebyiri zicanye, baravuga ko batishimiye icyemezo cyo kuzitaba kuko bumvaga bari kuzibaka bakirira izo nyama.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace baravuga ko baguye mu bihombo inshuro ebyiri kuko nyuma yo kubura izo nyamaswa ziri mu byinjiza amadovize, ubuyobozi bwahisemo kuzihamba bataziriye kandi bishoboka ko nta kindi kibazo zari zifite uretse kuba zahuye n’impanuka zirwana.

Bamwe mu bagize amahirwe yo kurya ku nyama y’imbogo, bemeza ko ziryoha cyane kurusha inyama z’inka, bityo kuba ibyo bimasa bibiri byapfuye mu buryo bw’impanuka bari kureka abaturage bakabigabana bagatangira umwaka wabo neza.

Abaturage bavuga ko buri kimasa muri ibyo byarwanye cyapimaga ibilo bikabakaba 900. Kuba izo nyamaswa zahambwe ngo ni igihombo cyiyongereye ku kindi kuko zari gupimwa ubundi zigahabwa abaturage barimo n’abari biteguye kugura ku bilo.

Umwe mu baturage yagize ati “Bari kubanza bakareba niba nta kibazo zifite bakatureka tukazirya kuko si twe twazishe kandi na zo ntizishwe n’uburwayi cyangwa ngo zibe zakubiswe n’inkuba. Ariko ikibazo cyabaye ni uko bagiye bakazishyingura…”

Undi muturage yagize ati “Zagize impanuka noneho baranazicukurira barazihamba. None se ubwo ntitwahombye ? Twahombye rwose, baba baziduhaye tukazirya.”

“[…] Baba baziduhaye tukazirya kuko nubwo Igihugu cyahombye natwe twahombye. None se n’inka iyo igize impanuka ko duhamagara veterineri akayidupimira, yasanga nta kibazo ifite akatureka tukayirya ?”

Gusa abandi baturage bashenguwe n’urupfu rw’izo mbogo zari zifite umutekano muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, aho zari mu nyamaswa zakururaga ba mukerarugendo bakinjiriza Igihugu amadovize agaruka mu bikorwa by’iterambere ry’abaturiye iyo Pariki.

Umugore witwa Nyirabera Dativa yagize ati “Igihe ba mukerarugendo baje kureba inyamaswa zo muri Pariki, hari ikiboneka ku muturage, bakatuzamura nk’abaturiye hano benshi bagiye babubakira kijyambere, hari n’abatangirwa Mituweli kubera izi nyamaswa. Ni yo mpamvu tubonye ko twahombye.”

Nubwo inyama z’inyamaswa z’agasozi ziri mu zikunzwe cyane ku Isi yose, impuguke mu by’ubuzima zivuga ko zishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwa muntu, cyane ko ubuzima bw’izo nyamaswa bubika mikorobe zishobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

Bavuga ko indwara nyinshi z’ibyorezo zikunze gukomoka ku kurya inyamaswa z’agasozi zaba zipfushije, zishwe nk’umuhigo cyangwa zizize impanuka.

Nubwo mu nyamaswa z’agasozi hari izifatwa nk’iziribwa n’izitaribwa, ibyago byo kuba abantu bakwanduzwa na zo biri ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’ibyo bakura ku kurya amatungo biyororeye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
mutimura dominic Kuya 14-01-2022

bari kuzipima ubundi basanga nt akibazi zifite abaturage bakazirya

hari umuntu ujugunya ibiryo kandi hari ababikeneye koko ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA