AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Muhanga&Gakenke : Nyuma y’impanuka y’ubwato bw’ibiti ubu bahawe ubwa moteri

Muhanga&Gakenke : Nyuma y’impanuka y’ubwato bw’ibiti ubu bahawe ubwa moteri
5-01-2022 saa 08:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1504 | Ibitekerezo 1

Mu mugezi wa Nyabarongo mu gice gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke haherutse kubera impanuka y’ubwato bubiri bw’ibiti bwagonganye none abaturage bakoreshaga inzira y’amazi muri utu Turere bahawe ubwato bwa muteri kugira ngo bakomeze kugenderana ntankomyi.

Ubu bwato buri gukoreshwa bwahereye ku gufasha abaturage bari baheze ku mpande zombi babuze uko bataha ngo basange imiryango ya bo nyuma y’uko byari bigoranye kubera guhagarika ingendo hakoreshejwe ubwato bwari busanzwe bw’ibiti, aho bari gufashwa kugezwa iwabo.

Abaturage bakaba bashimira ubufatanye hagati y’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’inzego z’umutekano ku butabazi babonye, ubu bakaba bari gufashwa kugera iwabo.

Ni mu gihe, ubusanzwe hari ikiraro cyahuzaga utu turere ku ruhande rw’Umurenge wa Rongi wo mu Karere ka Muhanga n’uwa Ruli wo mu Karere ka Gakenke kigafasha abaturage guhahirana. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza 2021, nibwo cyasenywe n’abantu batabashije kumenyekana. Byatumye abantu 11 batabwa muri yombi bakekwaho gusenya iki kiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage b’uturere twombi gukomeza kugenderana. Cyari cyubatswe nyuma y’ibiza byatumye Nyabarongo yuzura igatwara icyakoreshwaga.

Bivugwa ko abagisenye bashakaga gukomeza gukora ubucuruzi n’ubwikorezi bwo mu mazi hifashishijwe umugezi wa Nyabarongo, kuko cyababangamiraga muri ako kazi, ari na ho nyuma yo kucyangiza hifashishwaga ubwato bw’ibiti ngo ubuhahirane bukomeze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
IMANIBAHO Kuya 5-01-2022

Ubu bwato ni bwiza ariko kubera abaturage batahita babwigondera babushyiremo hose kubera ubuhahirane hagati ya Gakenke n’intara y’Amajyepfo bwahagaze kandi bamwe turya tuvuye mu karere ka Kamonyi,Muhanga dutaha Gakenke n’abandi bakava Gakenke bajya muri turiya turere
Ikindi abanyeshuri ndetse n’abarezi babo bakora ingendo za buri munsi bava mu ntara imwe bajya mu yindi mubatekerezeho kuko byanze habaho guta akazi ndetse n’amashuri kuri bamwe MURAKOZE

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA