AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali:Umwana wabanaga n’ubumuga bwo kutumva yasanzwe mu cyobo yapfuye

Kigali:Umwana wabanaga n’ubumuga bwo kutumva yasanzwe mu cyobo yapfuye
9-07-2018 saa 09:56' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 9980 | Ibitekerezo

Umurambo w’umwana muto watoraguwe mu cyobo mu murenge wa Nduba, akarere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali ku Cyumweru tariki ya 8 Nyakanga 2018.

Uyu mwana bivugwa ko yari asanzwe afite ubumuga bwo kutumva, yabuze kuwa kane tariki ya 5 Nyakanga 2018, umurambo we uza gutoragurwa ku Cyumweru, mu cyobo cyo gufata amazi kiri hafi y’inzu iri muri uyu murenge wa Nduba.

Abaturiye aho umurambo w’uyu mwana watoraguwe batangarije City Radio dukesha iyi nkuru ko bishoboka ko yaba yarishwe akajugunywa muri icyo cyobo, ngo kuko n’ubusanzwe hasanzwe haba abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Nduba Musasangohe Providence yemeje urupfu rw’uyu mwana, avuga ko ashobora kuba yaraguye muri uwo mwobo agahita apfa ngo kuko ubundi yari asanzwe afite ubumuga.

Yagize ati “ Ni icyobo bari baracukuye cyo kujya bafatiramo amazi yo kuhira ubusitani. Ashobora kuba rero yaraguyemo kuko ubundi kari akana gafite ubumuga bwo kutumva wabonaga gafite ikibazo, kirirwaga kazerera, bishoboka ko kaba kariroshyemo kagahita gapfa.”

Yakomeje avuga ko hategerejwe ibisubizo byo kwa muganga, ngo kuko agitoragurwa yahise ajyanwa ku bitaro bya Kacyiru, kugira ngo bamukorere ibizamini bamenye icyo yaba yazize.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA