AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Amayobera ku rupfu rw’Abana babiri bava inda imwe bapfiriye umunsi umwe

Kigali : Amayobera  ku rupfu rw’Abana babiri bava inda imwe bapfiriye umunsi umwe
20-07-2022 saa 10:30' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2261 | Ibitekerezo

Abana babiri bavukana barimo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 13 na musaza we umurutaho gato bari batuye mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bapfiririye umunsi umwe mu buryo butunguranye biba amayobera.

Aba bana bari batuye hafi y’umusigiti uri munsi y’ahitwa ku Gasoko bakaba babyarwa barapfuye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Nyakanga 2022.

Amakuru avuga ko umwana w’umukobwa wari ufite ubuhanga mu gusoma korowani yagize ikibazo ari kumwe na nyina maze amusaba amazi yo kunywa ariko amaze kuyamuha araremba.

Uyu mubyeyi ngo yahise ajyana umwana we kwa muganga ku Bitaro by’akarere ka Nyarugenge ariko ahageze ahita ashiramo umwuka.

Musaza we akimara kumenya ko mushiki we yitabye Imana na we yahise agwa igihumure, mu kanya gato yitaba Imana.

Urupfu rw’aba bana rukimara kumenyekana bajyanywe ku bitaro kugira ngo imirambo yabo isuzumwe hamenyekane icyabishe.

Ntabwo amakuru y’icyabahitanye aramenyekana gusa bahise bashyingurwa ahagana saa moya z’ijoro kuri uyu wa Kabiri.

Amakuru avuga ko hari na mukuru w’aba bana ubu uri mu Bitaro nyuma yo kumenya ko abavandimwe bitabye Imana.

Nyuma y’urupfu rw’amayobera rw’aba bana ndetse runatunguranye hari bamwe mu baturage baba bavuga ko barozwe abandi bakavuga ko bagize ikibazo cy’umutima.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA