AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Icyo Polisi ivuga ku Mashusho y’umugabo wagaragaye i Kigali aniga umwana bunyamaswa amushinja kwiba

Icyo  Polisi  ivuga ku Mashusho  y’umugabo wagaragaye  i Kigali aniga  umwana bunyamaswa amushinja kwiba
24-10-2022 saa 11:26' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 3304 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda yizeje ko igiye gukurikirana umugabo wagaragaye mu mashusho mu Mujyi wa Kigali akubita umwana, akanyuzamo akanamuniga, ngo amuziza kumwiba imyenda n’inkweto.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’Umunyamakuru wacu Ramesh Nkusi, agaragaza umugabo yashyize hasi umwana w’umuhungu bivugwa ko ari umwe mu bana bo ku muhanda.

Hafi y’uyu mugabo kandi haba hari undi umwana na we uri gukubitwa, bivugwa ko bari bafatanyije muri ubwo bujura babashinja.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kimirongo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, aho uyu mugabo aba ari gukubita uyu mwana amubaza ngo “Imyenda mwayishyize he ? [yamubazaga iyo yibye].”

Akomeza amutsindagira hasi, amusaba gukuramo inkweto yambaye ari na bwo ahita amuniga akamutsindagira hasi, umwana akumvikana nk’ugiye guhera umwuka.

Ramesh Nkusi washyize aya mashusho kuri Twitter, yayasangije inzego zirimo izishinzwe umutekano nka Polisi y’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’Akarere ka Gasabo n’ubuyobizi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Abaturage bavuga ko kwihanira nubwo bibujijwe, muri aka gace bikorwa ku manywa y’ihangu.”

Polisi y’u Rwanda, yahise igira icyo ivuga kuri ubu butumwa bw’uyu munyamakuru. Iti “murakoze ku makuru muduhaye tugiye kubikurikirana.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA