AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amakuru mashya ku rubanza rwa Karasira Aimable

Amakuru mashya  ku rubanza  rwa  Karasira Aimable
2-09-2022 saa 09:54' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2561 | Ibitekerezo

Urubanza rwa Karasira Aimable rwongeye gusubikwa, kubera imbogamizi zabayeho mu kwinjira mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’inkiko, zikagira ingaruka ku mitegurire y’urubanza.

Izi mpungenge zagaragajwe n’uwunganira Karasira Aimable mu mategeko, Me Gatera Gashabana, mu iburanisha ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2022, mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ubwo yahabwaga ijambo, Me Gatera Gashabana yagaragaje imbogamizi zo kwinjira muri dosiye, ku buryo batabashije gutegura neza urubanza. Bityo ngo ntabwo biteguye kuburana.

Yasabye ko urubanza rwakimurwa maze bagahabwa igihe cyo gutegura urubanza.

Me Gashabana yanagaragaje ko bagize imbogamizi z’abanyamakuru basigaye bagoreka imvugo by’umwihariko ku bwisobanure bwabo mu rukiko, bakavuga amagambo yuzuye urwango, aho yatanze urugero rwa Uwimana Agnes ufite umuyoboro wa YouTube witwa Umurabyo TV.

Yasabye Inteko iburanisha ko bazagira icyo bakora kugira ngo abanyamakuru nk’abo bagoreka imvugo mu buryo butandukanye n’ubwavuzwe, babikosore.

Uhagarariye ubushinjacyaha yagaragaje ko ibyo umwunganizi wa Karasira avuga byakabaye byaragaragajwe mbere, kandi bakagombye kuba barashyize imbaraga mu mitegurire y’urubanza.

Yavuze ko kuba bataragaragaje imbogamizi bagiye bahura nazo mbere, biri mu bikomeje gutinza iburanisha.

Ariko ngo bigendanye n’ibyo amategeko ateganya, bakwiye guhabwa igihe koko cyo gutegura urubanza, ariko itariki bahawe ikaba iya nyuma ku buryo iburanisha ritazongera gusubikwa.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwa Me Gatera Gashabana, urukiko rwanzuye ko urubanza ruzaburanishwa ku wa 7 Ukwakira 2022.

Karasira yari yagejejwe ku rukiko, ariko ntabwo yigeze asohoka mu modoka yamuzanye.

Uyu yahoze ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, aza kumenyekana cyane kuri YouTube avuga amagambo akomeye arimo ayaketswemo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri ubu amaze umwaka urenga afunzwe, akurikiranyweho ibyaha birimo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’icyaha cyo gukurura amacakubiri. Ibi byaha arabihakana.

Urubanza rwe mu minzi rwagiye rusubikwa inshuro zitandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA