AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AGASHYA i Kigali : Umugore yahakanye ko yibye telefone bayihamagaye isonera mu kenda k’imbere yambaye

AGASHYA i Kigali : Umugore yahakanye ko yibye telefone bayihamagaye isonera mu kenda k’imbere yambaye
28-09-2022 saa 09:35' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 1847 | Ibitekerezo

Umugore utunzwe no gusabiriza mu Mujyi wa Kigali yatamarijwe mu ruhame nyuma y’uko yibye telefone babimubaza akabihakana bayihamagaye isonera mu kenda k’imbere yari yambaye.

Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo uyu mugore ahazwi nk’Akabahizi ku Muhima.

Ababibonye yavuze ko uyu mugore wari kumwe na mugenzi we bibye undi mugore wari ubanyuzeho ahazwi nko ku iposita bakamusaba amafaranga ariko akababwira ko ntayo afite. Aba bombi ngo baramuzubaje bamukora isakoshi batwara telefone yo mu bwoko bwa Tecno.

Uwo mubyeyi wibwe yageze imbere arebye mu isakoshi ye abona irafunguye ndetse nta telefone irimo ahita asubira inyuma asaba abashinzwe umutekano ‘Dasso’ kumufasha gushaka abo bagore yakekaga ko ari bo bamwibye.

Uwitwa Kalisa Jean Marie Vianney yagize ati “Barimo bahakana ko nta telefone ye batwaye ariko twababwira ngo tubasake ahantu hose uriya bayifatanye akanga ngo nta mugabo wamukora mu myanya y’ibanga”.

Yakomeje avuga ko nyuma abaturage bari aho bahise babaza nyiri iyo telephone nimero ze bayihamagaye bumva iri gucamo.

Byiringiro Valentin yagize ati “Yari yanze ko tumusaka noneho bayihamagaye twumva iri gusona ariko ijwi ridasohoka cyane nibwo dusabye abagore bagenzi be bari aho kumusaka bayimukura mu ikariso twese turumirwa.”

Uyu mugore akimara gukurwamo telefone yari yibye yahise asaba imbabazi uwo yari yayibye amubwira ko atari ingeso ye ahubwo yabitewe nuko yari amaze iminsi itatu atabona icyo kugaburira abana be batatu kuko umugabo we yamutaye.

Uyu mubyeyi wari wibwe telephone yahise asaba abaturage bari bafashe uwo mugore kumurekura nyuma y’uko abonye telefone ye ahita yikomereza urugendo rw’aho yari agiye.

Ivomo:Igihe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA