AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AGASHYA i Kigali:Umugabo yasanze umugore we mu nzu y’umusore arayitwika

AGASHYA i Kigali:Umugabo yasanze umugore we mu nzu y’umusore arayitwika
27-06-2022 saa 10:09' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2019 | Ibitekerezo

Mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022 nibwo uwitwa Mbarushimana Thacien utuye mu Murenge wa Gisozi ,Akarere ka Gasabo, yatwitse ibyari munzu y’uwitwa Eric Habyarimana nawe utuye muri uyu Murenge nyuma yo kumusanga aryamanye n’uwitwa Jeannine Uwizeyimana ahamya ko ari umugore we dore ko ngo yasanze bikingiranye.

Nyirinzu aho Eric acumbitse avuga ko yumvise umuntu ahondagura ku gipangu aje asanga ni Thacien amubwira ko asahaka uyu Eric undi amubwira aho akomanga gusa nawe ahamya ko uyu Eric yari mu nzu hamwe n’umugore wa Thacien bifungiranye.

Ngo nyuma yo guhondagura inzugi banze kumukingurira amenagura ibirahure , Thacien yafashe umwanzuro wo gutwika inzu yari mo Eric n’Umugore we ngo imyotsi imaze kuba myinshi abarimo bahise basohoka n’abaturanyi baratabara barazimya.

Abaturage bavuga ko batunguwe no kubona aba bantu bagiranye ikibazo kuko ngo bari bamze umwanya basangira ndetse ngo basanzwe ari inshuti.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi ,Musasangohi Providence yabwiye TV1 dukesha iyi nkuru ko uyu Mbarushimana Thacien yahise atabwa muri yombi ndetse ko iperereza rikomeje yanemeje ko Mbarushamana na Uwimana babanaga mu buryo butemewe n’amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA