Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ni umwe mu Bakuru b’Igihugu bamaze gukandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo yageze ku Mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, abanza gusuhuza abanturage benshi ababaza uko bamaze maze natwe ati ’’Nkomeye nk’Ibuye’’.Yavuye kuri uyu mupaka yinjira mu modoka imuzana i Kigali.
Yakomeje urugendo rwe ageze i Kigali, Nyabugogo nabwo asuhuza n’imbaga y’abaturage yari mutegereje ku muhanda.
Kuri uyu Mupaka wa Gatuna, Perezida Museveni yakiriwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu Rwanda, Dr. Ernest Nsabimana ndetse na Anne Katusiime wungirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda.
Abinyujije kuri Twitter, mu masaha ya mu gitondo nibwo Perezida Museveni yatangaje ko afashe urugendo rwa kajugujugu rumujyana mu Rwanda.
Uganda yinjiye muri Commonwealth mu 1962 nyuma yo kubona ubwigenge kuko mbere yakolonizwaga n’u Bwongereza. Mu 2007 iki gihugu cyakiriye CHOGM yabaga ku nshuro ya 20.
🚨AMAKURU MASHYA🚨
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yageze mu Rwanda, aho yaje kwitabira inama ya #CHOGM22.
Perezida Museveni yanyuze ku mupaka wa Gatuna. #RBAAmakuru pic.twitter.com/VXUZZ9KQf9— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) June 23, 2022
— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) June 23, 2022