AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ubwo najye ndi umwanda- Umuhungu wa Lt.Col Anatole yashenguwe na Sadate wise Se ‘déchet nucléaire’

Ubwo najye ndi umwanda- Umuhungu wa Lt.Col Anatole yashenguwe na Sadate wise Se ‘déchet nucléaire’
13-01-2022 saa 10:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 4052 | Ibitekerezo 6

Uwimana Albert usanzwe ari Umuhungu wa Lt Col Anatole Nsengiyumva umwe mu Banyarwanda boherejwe muri Niger, avuga ko yababajwe n’ibyatangajwe na Munyakazi Sadate wise bariya Banyarwanda umwanda kirimbuzi (déchet nucléaire).

Abanyarwanda umunani barimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside n’Urukiko rwari rwarashyiriweho u Rwanda i Arusha bakaba baherutse koherezwa muri Niger ariko bakaba baragarutsweho cyane mu minsi yashize ubwo Leta y’iki Gihugu boherejwemo yabanzaga gufata umwanzuro wo kubirukana.

Mu bagarutse kuri aba Banyarwanda, harimo Munyakazi Sadate wihanukiriye akabita ko ari umwanda kirimbuzi kandi akaba atumva ukuntu Igihugu nka Niger cyabakira kandi ngo badakwiye ubuturo bwo ku Isi.

Muri aba Banyarwanda umunani barimo Lt Col Anatole Nsengiyumva wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, wakatiwe imyaka 15.

Umuhungu we witwa Uwimana Albert yavuze ko ubwo yasomaga Tweet ya Sadate atahise ayitindaho kuko yari mu zindi gahunda ariko ko aho agereye mu rugo ari bwo yaje kuyasesengura.

Ati “Niba umuntu adakwiye ubuturo bwo ku Isi, ubwo akwiriye gupfa, ikindi niba ari dechet nucleaire, ubundi dechet nucleaire ni uburozi bwica, ubwo rero niba ari uburozi bwica, akwiriye gupfa kugira ngo atazaroga abandi. Njye mbishyira mu mwanya wo kuvuga ngo ndi umwana w’uwo muntu, noneho ngatekereza buriya nanjye ndi umwanda kuko navutse ku mwanda.”

Uwimana avuga ko anifuza ko umubyeyi we yaza gutura mu Rwanda “kuko burya kuba hafi y’umubyeyi nta muntu bidashimisha.” Ariko ko yahise yibaza niba yarabonye amagambo yanditswe na Sadate yatinyuka kuba akije mu Rwanda.

Avuga ko Leta y’u Rwanda yashyize imbere ubumwe n’ubwiyunge bubanisha abishe abantu muri Jenoside n’abo bahemukiye. Ati “Niba yarabimukoreye buriya yaza mu Rwanda agatuma baturana kuko numvaga ko afite n’imitungo i Kigali, ushobora kugira gutya ugasanga inzu yabagamo yegeranye no kwa Sadate. Ese yaza akajya muri ya nzu agaturana na Sadate amubona ko ari umwanda.”

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 6
peace Kuya 14-01-2022

hhhhhhhhhhhh ubonye nabishwe iyo babita gutyo gusa bakabaho
igihe cyose baticujije ibyo bakoze ibyo bakoze kubibita ntagitangaza

peace Kuya 14-01-2022

hhhhhhhhhhhh ubonye nabishwe iyo babita gutyo gusa bakabaho
igihe cyose baticujije ibyo bakoze ibyo bakoze kubibita ntagitangaza

rwogera Kuya 14-01-2022

Ironie de l’histoire : NSENGIYUMVA Anatole yakatiwe imyaka 15, abo yahaga amabwiriza yo kwica bakatirwa igifungo cya burundu.
Badepite nimweige uko abahamwe na jenoside bafunzwe mu Rwanda bagabanyirizwa ibihano

Norbert Kuya 13-01-2022

Ukuri kuraryana nashaka kumva neza ibyo Sadate yavuze azasure inzibutso zuzuyemo abo se yavukije ubuzima cg ajye atekereza kumubabaro abana nababyeyi bahekuwe nubugome ndenga kamere bwase nabandi bari bafatanyije nase ubwo nawe azamenya icyo bakwiye kwitwa . Sumwanda gusa ahubwo nuko ntakindi kiri hejuru yuburozi naho ubundi barenze no kuba Aside . Ntanisini agatinyuka akavuga ubusa ngo bavuze se abakindaguye nabo iyo baticwa bakitwa inzoka gusa nkuko Se yabitaga ubu baba bakiriho . Banejejwe no kuba mumiryango yabo aho kuba munzibutso.

Nkunda Kuya 13-01-2022

Nonese yagirango babiite zahabu !

Mugisha Kuya 13-01-2022

iki kigabo n’ubusanzwe n’igihubutsi ntubitindeho mugabo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA