AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Louise Mushikiwabo yavuze ku bahuza itorwa rye n’irekurwa rya Kizito Mihigo, n’iby’urupfu rw’uyu musore

Louise Mushikiwabo yavuze ku bahuza itorwa rye n’irekurwa rya Kizito Mihigo, n’iby’urupfu rw’uyu musore
24-04-2020 saa 09:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27078 | Ibitekerezo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) Mushikiwabo Louise, yasobanuye ko abahuza kuba yaratorewe kuyobora uyu muryango n’irekurwa rya Kizito Mihigo nta shingiro bifite, ndetse ku by’urupfu rw’uyu muhanzi avuga ko atumva ukuntu hari abashaka kugaragaza ko mu Rwanda nta muntu wapfa yiyahuye cyangwa se ngo apfe urupfu rusanzwe.

Mu kiganiro Mushikiwabo yagiranye n’ibitangazamakuru byo mu Bufaransa RFI na France 24 kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020, yabajijwe iby’uko inzego z’umutekano n’ubugenzacyaha mu Rwanda zatangaje ko Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye tariki 17 Gashyantare 2020 nyamara hari ababishidikanyaho, banamubaza iby’uko itorwa rye ku buyobozi bw’umuryango ayoboye ubu ryaba ryaragizwemo uruhare no gufungura Kizito Mihigo muri 2018.

Mu gusubiza ibi, Louise Mushikiwabo ati : "Mureke twe gufata igiti kimwe ngo tukite ishyamba. Mbere na mbere dukosore gato, itorwa ryanjye ntaho rihuriye no kurekurwa k’uriya musore. Yarekuwe ari hamwe n’abandi bari hagati ya 200 na 300 icyo gihe. Wenda ubwo byarahuriranye ariko nta sano bishobora kugirana. Nari nzi neza biriya bintu, uriya musore nari muzi kubera akazi nagiye nkora mbere yo kuza hano. Icyo nshaka kuvuga njyewe ni uko icyantangaje, ari ukubona kwiyahura biba ibintu byo gukemanga mu Rwanda"

Louise Mushikiwabo yakomeje asobanura ko mbere na mbere agomba kubasubiza nk’umunyarwandakazi hanyuma ibyo kubasubiza nk’umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) bikaza nyuma. Aha yasobanuye ko bikwiye ko abantu bazumva ko mu Rwanda kimwe n’ahandi hose ku isi, abantu bashobora gupfa urupfu rusanzwe cyangwa se ko hari n’abiyahura.

Mushikiwabo ati : "Mu mwaka umwe numvise ukwiyahura kw’abantu batatu bakiri bato mu Rwanda, ariko buri umwe muri abo hari abashakaga kuvuga ko hari uruhare Guverinoma y’u Rwanda yabigizemo. Numva ko iryo ari ikosa rikwiye kuzakosorwa"

Mu kugaruka ku muryango ayoboye urengera uburenganzira bwa muntu, Louise Mushikiwabo yasobanuye ko nta gihugu na kimwe cyaburamo umuntu wiyahuye mu buryo byagenze kuri Kizito Mihigo cyangwa n’abandi, atanga urugero mu Bufaransa aho basanze mu mwaka umwe cyangwa ibiri abasaga 130 bariyahuriye muri gereza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA