AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Habaye impaka ndende mu rubanza rwagarutse cyane kuri Lt Col Sarambuye uri mu barinda Perezida

Habaye impaka ndende mu rubanza rwagarutse cyane kuri Lt Col Sarambuye uri mu barinda Perezida
21-01-2022 saa 10:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7187 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, nibwo habaye urubanza ruregwamo uwitwa Biberabagabo Jean Bosco na Irakiza Elie. Uru rubanza rugaruka cyane kuri Lt Col Sarambuye Theoneste, umusirikare uri mu barinda Perezida, rukaba rwatangijwe n’impaka ku burenganzira Abanyamakuru basabye urukiko. Ni impaka zazamuwe n’uyu musirikare, wabinyujije ku mwunganizi we mu mategeko.

Urubanza rwagombaga gutangira saa mbiri za mugitondo ariko rwatangiye rukerereweho gato. Mbere y’uko iburanisha ritangira, habaye impaka ndende ku bijyanye n’abanyamakuru basabye urukiko gufata amajwi n’amashusho bakanabyemererwa. Ni ingingo yakuruye impaka zatumye iburanisha ritangira ahagana saa tatu n’igice.

Me David wunganira Lt Col Sarambuye Theoneste, yasabye ijambo inteko y’abacamanza avuga ko umukiliya we abangamiwe n’uko abanyamakuru bafata amashusho mu rukiko.

Perezida w’iburanisha yasabye abashinjacyaha ko basuzuma niba abanyamakuru barimo gufata amashusho babifitiye uburenganzira, bategeka abanyamakuru kwerekana amakarita y’akazi basanga bujuje ibisabwa.

Nyuma y’impaka ndende, Perezida w’iburanisha yasabye abanyamakuru gukora inkuru zabo batongeye gufata amashusho cyangwa amajwi, kuko n’ubwo Perezida w’Urukiko yahaye uburenganzira abanyamakuru, inteko iburanisha nayo ifite ububasha bwo kugifataho icyemezo.

Intandaro y’uru rubanza, ni isambu yahoze ari iya Nzirorera Joseph wahamijwe ibyaha bya Jenoside, nyuma yo kumuca indishyi isambu ikaza gutezwa cyamunara ikagurwa na Biberabagabo Jean Bosco.

Uyu Biberabagabo ariko, yatunguwe no gusanga igice cyayo cyaratwawe na Lt Col Sarambuye Theoneste, umusirikare mukuru mu barinda Umukuru w’igihugu bazwi nka Republican Guard cyangwa aba GP.

Uyu musirikare yavugaga ko isambu yayisaranganyijwe, bikurura impaka zabajyanye mu rukiko ariko uwo musirikare aratsindwa. Nyuma yahise ajya mu bugenzacyaha, avuga ko inyandiko ya cyamunara itavugisha ukuri, arega umuhesha w’inkiko wakoresheje cyamunara hamwe na Biberabagabo Jean Bosco.

Byatumye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, aba bombi bakatirwa imyaka 5 y’igifungo kuri Biberabagabo n’imyaka 7 kuri Irakiza ariko bahita bajuririra urukiko rukuru.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Inteko y’Abacamanza yasabye Irakiza Elie, umuhesha w’inkiko wagurishije isambu mu cyamunara, ko yasobanura impamvu z’ubujurire bwe.

We n’umwunganira mu mategeko, Me Philemon, bagarabaje ko yarezwe icyaha cya cyamunara y’impimbano, akaza guhamwa n’icyaha atarezwe cyo gukoresha inyandiko mvugo itavugisha ukuri, kandi ibi bikaba bitari n’icyaha mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda yakoreshwaga icyo gihe.

Biberabagabo Jean Bosco yahawe umwanya wo kuvuga impamvu y’ubujurire bwe hamwe n’abamwunganira. Yatangiye ashima, avuga ko abona inteko y’abacamanza irimo gufata ababuranyi kimwe mu gihe mbere we n’abamwunganira mu mategeko batahabwaga umwanya wo kwisobanura ku birego.

Biberabagabo yasobanuriye urukiko inzira y’umusaraba yanyuzemo atotezwa na Lt Col Sarambuye Theoneste washakaga kumuriganya isambu. Yavuze ko batangiye bamurega bavuga ko urubanza rwa gacaca rutabayeho, nyuma CNLG yakwerekana ko urubanza rwabayeho bagahinduramo ko cyamunara yo ntayabayeho, nyuma bikaza kuba ibindi by’uko ngo hakoreshejwe inyandikomvugo itavugisha ukuri.

Biberabagabo asobanura ko Lt Col Sarambuye Theoneste yabonye atsinzwe ku kirego cy’isambu yavugaga ko yasaranganyijwe, muri 2017 akagambana n’umuhesha w’inkiko Irakiza Elie bagakora inyandiko ivuga ko cyamunara yarateshejwe agaciro nyamara cyamunara yarabaye muri 2010, Biberagababo akanishyura amafaranga yose agahabwa n’impapuro zamufashije kubaruza isambu mu buyobozi bw’umurenge wa Masaka.

Biberabagabo asobanura ko impapuro zigaragaza ko cyamunara yateshejwe agaciro, zagaragajwe bwa mbere na Lt Col Sarambuye muri 2017, kandi kuko zakozwe mu buryo bw’itekinika, yahise aziregera mu cyahoze ari CID ariko ikirego cye kikirengagizwa, ku mpamvu avuga ko zishingiye ku bubasha bwa Lt Col Sarambuye wanamuteraga ubwoba ko natareka iyo sambu azanahaburira ubuzima.

Biberabagabo yakunze kwitsa cyane ku karengane n’itotezwa yakorewe na Lt Col Sarambuye Theoneste, agaragariza urukiko ko yanagiye yishinganisha, akandikira inzego zitandukanye zirimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, ndetse n’ukuriye Ingabo zirinda Perezida.

Me Rwigema Vincent wunganira Biberabagabo, yagaragarije urukiko ibimenyetso byanashyizwe muri sisitemu y’urukiko, bigaragaza ko Irakiza Elie yagurishije isambu ya Nzirorera kandi yishyuwe amafaranga yose na Biberabagabo Jean Bosco ariko mu gushaka kurengera Lt Col Sarambuye hakaza kuboneka indi nyandiko ivuga ko cyamunara yateshejwe agaciro.

Hamwe na Me Rwagatare Janvier na we wunganira Biberabagabo, aba banyamategeko bombi bagaragaje ko hari ibimenyetso byinshi bigaragaza ko isambu yaguzwe na Biberabagabo, bakibaza uburyo iyo sambu yaje kwitwa iya Lt Col Sarambuye Theoneste kandi nta yindi cyamunara yigeze ibaho kugeza n’ubu.

Umushinjacyaha na we yafashe ijambo, avuga ko Biberabagabo yagiye mu bindi, akanenga ko yatinze ku by’akarengane n’itotezwa yakorewe na Lt Col Sarambuye Theoneste kandi yagombaga kuvuga ku cyo anenga umucamanza wa mbere ari nabyo bajuririye.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba Irakiza Elie yiyemerera ko Biberabagabo Jean Bosco atishyuye amafaranga yasabwaga, byashingirwaho mu kwemeza ko yakoze inyandiko itavugisha ukuri kuko iyo nyandiko yavugaga ko Biberabagabo atsindiye isambu kandi yishyuye "CASH".

Umushinjacyaha avuga ko kuba Irakiza Elie yemeza ko yishyuwe amafaranga CASH kandi nyuma akavuga ko ntayishyuwe, bimuhamya icyo cyaha cyo gukora inyandiko itavugisha ukuri. Umushinjacyaha kandi yemeza ko ibice bibiri by’isambu yagurishije, harimo n’igice cya Lt Col Sarambuye Theoneste.

Undi mushinjacyaha yagarutse cyane kuri Biberabagabo, avuga ko kuba Irakiza Elie yemeza ko atishyuye kandi akaba yarakoresheje inyandiko yamuhaye mu manza mbonezamubano, bikwiye kumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukora no gukoresha inyandiko itavugisha ukuri.

Uyu yavuze ko Irakiza Elie na Biberabagabo bapanze umugambi wo kurema cyamunara y’isambu ya Lt Col Sarambuye Theoneste, Irakiza akandika ko hishyuwe miliyoni 15 kandi atarazishyuye.

Nyuma y’uko impaka zikomeje kuba ndende ku ngingo zitandukanye, Inteko y’abacamanza yafashe icyemezo cyo gusubika urubanza, rukazasubukirwa tariki 4 z’ukwezi kwa Gatatu 2022.

REBA VIDEO BIFITANYE ISANO HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA