Miss Uwizeye Vivine, yabaye Nyampinga w’abakobwa babyibushye mu mwaka wa 2011, nyuma yo guhatana n’abandi bo hirya no hino mu gihugu bigaragara ko babyibushye cyane kandi bafite ibiro byinshi. Ubu we afite ibiro 220 kandi aterwa ishema n’ingano ye.
Miss Uwizeye Vivine, ni umwe mu bakobwa babyibushye baterwa ishema n’uko bangana n’ubwo agerageza uko ashoboye ngo umubyibuho we ugabanuke cyangwa we kurushaho kwiyongera. Yatangaje mu minsi ishize ko ajya agerageza gukora siporo kugirango abashe kunanuka.
Miss Vivine ajya anategura ibikorwa bitandukanye by’imideli y’ababyibushye
Miss Uwizeye Vivine, avuga ko ajya abasha gukora siporo yo koga, kandi buri gitondo akaba anywa ibirahure 6 by’amazi kugirango arwanye kwiyongera k’umubyibuho afite. Gusa n’ubwo abyibushye cyane, avuga ko bitamubuza kwambara akaberwa, ndetse ubu ni n’umunyamidelikazi ukorana na bagenzi be babyibushye.
Miss Vivine anywa ibirahure 6 buri gitondo kugirango arwanye gukomeza kubyibuha
Bwari bwije ntasetse ! Murakoze