AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Shyogwe : Abarinda Bishop Constantin ushinjwa kurisha imbwa abaturanyi bakoreye urugomo abanyamakuru

Shyogwe : Abarinda Bishop Constantin ushinjwa kurisha imbwa abaturanyi bakoreye urugomo abanyamakuru
23-02-2022 saa 17:46' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 5338 | Ibitekerezo

Bishop Constantin Niyomwungeri, ni umuvugabutumwa utinyitse bihambaye ndetse wahahamuye abaturanyi be mu kagari ka Ruli mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, kuburyo abaturage bahamya ko imbwa ye imaze igihe irya abantu babibwira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukamutinya.

Bamwe mu bariwe n’iyo mbwa ya Bishop Constantin, basobanuriye Ukwezi TV ko abagiye kumutakira ko basagariwe n’imbwa ye, ababwira ko ikingiye kuburyo kuba yabariye ntacyo byabatwara bagomba kwivuza igisebe gusa.

Igitinyiro cya Bishop Constantin muri aka gace, kinagaragazwa n’uko abamurinda basagariye abanyamakuru bageze muri aka gace bagiye gukurikirana amakuru y’iyo mbwa ihora irya abantu bigafata ubusa, bashaka kubakubita ndetse bangiza imodoka na camera mu gihe barwanaga no kubambura ibikoresho by’akazi ngo basibanganye amakuru yari yatanzwe n’abaturage.

Abanyamakuru bagiye ku rugo rwa Bishop Constantin babwira umwe mu bamurinda ko bashaka kumuvugisha avuga ko adahari, nyuma yo kumusobanurira amakuru bamushakaho ahita ahamagara bagenzi be biruka ku banyamakuru babasanga bageze mu modoka barabarwanya, kuburyo bangije imodoka ndetse na camera ubwo bageragezaga kwambura abanyamakuru ibikoresho by’akazi.

Abanyamakuru bitabaje umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga mu gihe abo barinzi barwanaga no kumena ibirahure by’imodoka ngo bakubite abanyamakuru, ariko mu kanya gato umwe muri bo yakira telefone avugana n’umuntu tutamenye bigaragara ko yamuhaye amabwiriza yo kurekeraho kurwanya abanyamakuru.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Muhanga yamaze iminota irenga 30 abwira abanyamakuru ko ari mu nzira aza kubatabara, nyuma y’iminota 37 atubwira ko twahurira kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye kandi atwizeza ko ntawukomeza kudutangira no kuturwanya mu nzira. Icyakora kuva ubwo abarwanaga batanze agahenge, gusa uburyo twatinze dutegereje ubwo butabazi byatumye tuhavana igihunga dutaha.

Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, twavuganye ku murongo wa telefone Meya w’akarere ka Muhanga, Madame Kayitare Jacqueline, atubwira ko ibyo bintu babyumvise ariko ngo bageze muri ako gace bashaka abo imbwa yariye barababura.

REBA VIDEO IBYEREKANA BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA