AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

RDF yanyomoje ibivugwa ko abateye muri Congo baturutse mu Rwanda ihishura ikibyihishe inyuma

RDF yanyomoje ibivugwa ko abateye muri Congo baturutse mu Rwanda ihishura ikibyihishe inyuma
9-11-2021 saa 12:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1938 | Ibitekerezo

Igisirikare cy’u Rwanda kiratangaza ko nta nkunga cyateye umutwe wa M23 uvugwaho kongera kubura imirwano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kigahishura ko ahubwo abateye igitero cyo kuri iki Cyumweru baturutse muri Uganda.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ugushyingo 2021.

Nyuma y’uko abarwanyi bikekwa ko ari ab’umutwe wa M23 bateye mu misozi ya Ndiza, Runyoni na Chanzu yo muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, hari amakuru yakomeje kuvugwa ko bariya barwanyi bateye batutse mu Rwanda kandi bakaba bafashwe n’Igisirikare cy’iki Gihugu.

Muri ririya tangazo rya RDF, ritangira ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butangaza ko ntaho igisirikare cy’u Rwanda gihuriye na kiriya gitero ndetse ko nta nkunga cyateye bariya barwanyi.

Rigira riti “Ingabo z’u Rwanda nta ruhare ibifitemo ndetse ntizitera inkunga ibikorwa ibyo ari byo byose by’umutwe wahoze witwa M23.”

Iri tangazo rikomeza rigira riti “Umutwe wahoze ari M23 uvugwa ntabwo wigeze uhungira mu Rwanda ubwo wahungaga DRC muri 2013, ahubwo wagiye muri Uganda aho iki gitero cyaturutse, ari naho uwo mutwe witwaje intwaro waje gusubira.”

Rigasoza rigira riti “Amakuru yose ari mu itangazamakuru cyangwa y’abayobozi mu karere, ko umutwe wahoze ari M23 waturutse cyangwa waje gusubira mu Rwanda, ni propaganda igamije guhungabanya umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda na DRC.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA